EN-HAKKORÉ (« `Eyn haq-Qowre' »)

Igihe yari yaguye umwuma cyane, kandi afite n’umunaniro nyuma yo gutsinda no kwica Abafilisitiya igihumbi mu bashakaga kumugirira nabi i Leki, Samusoni yaratakambiye Uwiteka, maze aramubwira ati: « Wadukirishije ukuboko k’umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y’abatakebwe? »(Abacamanza 15:18)

Nibwo Imana yaje kumutabara, ifukura iriba i Lehi amazi aradudubiza, « nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka. Ni cyo cyatumye hahimbwa Enihakore, hari Lehi na bugingo n’ubu. »(Abacamanza 15:19)

Uyu munsi, Enihakore (En-Hakkoré) yacu ni Yesu.

Yesu ubwe aratubwira ko ariwe soko y’amazi y’ubugingo amara inyota yo mu mutima.
« Unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho. »(Yohana 4:14)

Iyo twumva tunaniwe, ducitse intege, twumva twihebye cyangwa twarengewe n’ibyabaye, tugomba kujya kuri Yesu, kugirango adusubizemo imbaraga, aduhembure, kandi umutima usubire munda.

ISENGESHO:
Mwami Yesu, uzahore udusubizamo imbaraga mu gihe tuzaba ducitse intege mu by’umwuka.
Mu izina ryawe ry’agaciro niho dusenga, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *