ESE IMIRIMO YACU IRADUHAMYA ?

Igihe Yesu yagendagendaga mu rusengero, munsi y’urugo rwa Salomo, Abayuda baramugose baramubaza bati:
« Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristo utwerurire. »(Yohana 10:24)

Yesu yabasubije ati:
« Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n’imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya. »(Yohana 10:25)

Amagambo ya Yesu ntabwo yari ahagije kugirango abayuda bamwizere, imirimo ye niyo yababereye ubuhamya.
Ni kimwe kuri twe, kuvuga ijambo ry’Imana ntibihagije kwerekana ko turi aba Kristo, tugomba kubigaragaza mu mirimo yacu.
Ese imirimo yacu iraduhamiriza ko turi aba Kristo?

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze guhamya ko turi aba Yesu Kristo umwana wawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *