Kuberako Yesu ari Umwami w’isi n’ijuru, urashobora kumugira Umwami w’ubuzima bwawe.
Kandi niba Yesu ari umwami w’ubuzima bwawe, niwe uyobora ibyemezo byawe n’ubuzima bwawe.
Dore ibimenyetso bitatu byerekana ko Yesu ari umwami w’ubuzima bwawe:
1. Kwihana
Niba ushaka ko Yesu aba umwami wubuzima bwawe, ugomba kwihana ibyaha byawe ugahindura ubuzima bwawe.
Yesu ubwe araguhamagarira kwihana:
« Mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi. » (Matayo 4:17)
2. Kumvira
Ntushobora kureka Yesu ngo ategeke ubuzima bwawe niba utamumviye ngo ukurikize amategeko ye.
Niyo mpamvu avuga ati:
« Mumpamagarira iki ngo ‘Databuja, Databuja’, nyamara ntimukore ibyo mvuga? »(Luka 6:46)
3. Kwiyanga
Kwiyanga bisobanura guha Uwiteka icyo adusaba cyose mugihe cyacu, ibyo dutunze kwisi, n’imbaraga zacu kugirango duteze imbere umurimo we.
Yesu yavuze ibi:
“Umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange yikorere umusaraba iminsi yose ankurikire.”(Luka 9:23)
ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, dufashe kureka Yesu ngo ayobore ubuzima bwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’uyu Yesu nyine dusenga, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA