Umuntu wese ufite umubano nyawo n’Imana ntashobora kubura kuyikorera. Kandi ijambo ry’Imana rivuga neza ko tugomba gukorera Imana.
« Ku by’umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu. »(Abaroma 12:11)
Nigute dushobora gukorera Imana?
Hariho abizera ko kujya mu rusengero buri gihe cyangwa gutanga ibikorwa bimwe na bimwe gusa mu itorero ari ugukorera Imana. Ibi ntabwo ari byo, baribeshya.
Kujya mu rusengero kenshi cyangwa kugira ibikorwa bimwe cyangwa byinshi mu itorero, ntabwo bihwanye no GUKORERA IMANA.
GUKORERA IMANA ni guhamya urukundo n’ibyiza by’Imana muri byose, burigihe n’ahantu hose, kubw’icyubahiro cy’Imana.
Byumvikane neza, ni ukwita ku rugo, umugabo, umugore, n’abana; ni ukwita nshingano, ni ukwitwararika abandi, gukora ibyiza no kwirinda kugirira nabi abandi.
Mbere yo kujya gukorera mu itorero, reka tubanze tube abahamya beza b’urukundo rw’Imana mu ngo zacu, mu miryango yacu, mu baturanyi bacu, mubo dukorana, kugira ngo imirimo wacu ishimishe Imana.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kumenya kugukorera neza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI-RWANDA