Bibiliya irerekana akamaro ko gukosora cyangwe kuriha ibyo twangirije n’ubwo twaba twasabye imbabazi.
« Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.” »(Luka 19:8)
Uyu murongo werekana ko Zakayo, amaze guhura na Yesu, atahisemo gusa gusaba imbabazi kubyo yakoze kera ahubwo yanahisemo no gukosora byimazeyo amakosa yakoze asubiza inshuro enye abo yambuye.
Ibi bishimangira akamaro k’ibikorwa bifatika byo gukosora ibyangirijwe.
Dore zimwe mu ngero zerekana aho gusaba imbabazi bidahagije, ariko gukosora cyangwe kuriha ari ngombwa:
1.Ku kazi:
Niba wararenze igihe ntarengwa cyo kurangiza akazi wahawe, usibye gusaba imbabazi, ugomba kuzana gahunda yo kurangiza akazi k’abandi vuba kandi urebe ko bitazongera ukundi.
2.Mu nshuti:
Niba wavuze ikintu kibabaza inshuti, saba imbabazi kandi ushireho umwete wo kongera kwizerana werekana mu bikorwa byawe ko uha agaciro ubucuti bwawe n’abandi.
3.Mu muryango:
Niba wibagiwe ibirori by’ingenzi mu muryango, saba imbabazi kandi utegure igikorwa kidasanzwe kugirango wuzuze ibitagenda neza.
4.Mu rugo:
Niba wirengagije ibyo umukunzi wawe akeneye, saba imbabazi kandi ufate ingamba zifatika zerekana ko ubyitayeho kandi ko witeguye guhinduka.
5.Muri serivisi zabakiriya:
Niba isosiyete yatanze serivisi cyangwa ibicuruzwa bibi, usibye gusaba imbabazi, sosiyete igomba gusubiza amafaranga yo gusubizwa, gusimburwa, cyangwa ubundi buryo bwindishyi.
Ibi bikorwa byerekana ubwitange nyabwo bwo gusana no kunoza umubano cyangwa ibihe byagize ingaruka.
6.Mugihe habaye gukomeretsa:
Gusaba imbabazi ni ngombwa cokimwe no kwihutira kwitaho uwo wakomerekeje, haba mu kwihuta kumushakira ubufasha bw’ubuvuzi, haba mu gutabaza abari hafi, haba mu kumukurikirana uko avurwa gushika azakire. Ibyo bikurikirwa n’inyifato imugaragariza ko utazongera kubikora kubera ubyicuza.
Bitewe n’uburemere bw’imvune, cyangwe ingaruka mbi zabaye ku buzima bwe birashobora kuba byiza gutanga indishi z’akababaro bivanye n’ubushobozi bwawe.
7.Mu gihe habaye impfu:
Ingaruka zirakomeye cyane kandi n’ibikorwa bikenewe kugirango habeho isana mu buryo bushoboka, birenze na kure imbabazi n’indishyi z’amafaranga.
Ugomba kugaragaza ko wemera uruhare rwawe, ko wicuza kandi ko witeguye gufasha ubutabera mu matohoza.
Ibi nubwo bidashobora kugarura uwapfuye, ariko byerekana imbaraga zivuye ku mutima zo kwitaho no gukurikirana ibyabaye.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe ubutwari bwo guhora tumva ko tugomba kwishura ibyo twangirije byose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’Umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA