Waba uzi impamvu utarabona ibyo uhora usaba Imana binyuze mu masengesho?
Byaba rwose ari uko utabisaba mu izina rya Yesu.
Na Yesu ubwe arabivuga:
« Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye. »(Yohana 16: 23-24)
None aya magambo asobanura iki?
Kuva tuba abana b’Imana kubera twizeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu, Imana nayo itubona nyine nk’abana bayo, muri Yesu Kristo.
Nubwo iri jambo « mu izina rya Yesu » ryabaye ijambo risanzwe, cyangwe risa n’iridahabwa agaciro karikwiriye ku bakristo benshi, burigihe iyo turivuze cyangwa turisubiramo, tugomba kumva ko tuba turi kwirondora imbere y’Imana, ko tuba turi guhamya imbere y’Imana ko turi aba Yesu yaduhaye nk’umuhuza umwe rukumbi hagati ye na twe, « Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo. »(1 Timoteyo 2:5)
Niba rero duhamiriza Imana ko turi aba Yesu Kristo, Imana nayo izaduha muri Yesu ibyo tuyisaba byose.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe guhora duhamya ko turi aba Yesu mu gihe cyose tugusenga.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA