GUSENGERA ABARWAYI

Nk’ubu nakwivugira ko nshobora gusengera abarwayi bagakira indwara zose, ntihabura abahita banyamagana, ngo ndabeshya!
Kandi ubundi, ni n’ibisanzwe rwose ku mwana wese w’Imana ufite kwizera kandi wasobanukiwe ko afite ubutware bwo gukiza abarwayi indwara zose.

Yesu ubwe yarakijije abarwayi kandi aha abamwemeraga bose nk’Umwami n’Umukiza wabo, ubutware bwo gukiza indwara zose.
« Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n’ubumuga bwose. »(Matayo 10:1)
« Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data. »(Yohana 14:12)

Nk’abana b’Imana n’abigishwa ba Yesu, duhamagariwe « Gusengera abarwayi. »
Ni n’itegeko da!
« Umudugudu wose mujyamo… mukize abarwayi bawurimo mubabwire muti ‘Ubwami bw’Imana burabegereye.’ »(Luka 10:8-9)
Kandi, nk’uko bibiliya ibivuga, kimwe mu bimenyetso abizera Yesu bazahorana, n’uko « bazarambika ibiganza ku barwayi bakire. »(Mariko 16:18)

Igitangaje cyane, kandi kinababaje, n’uko, n’ubwo Imana yaduhaye ubwo butware bwo gusengera abarwayi bagakira indwara zose, hari abatabizi, hari n’ababizi ariko bashidikanya, batizera ko babishobora, hari n’abizera ko gusengera abantu bagakira indwara byagenewe bake barobanuwe mu bana b’Imana nk’abapadiri, abapasitori, abahanuzi canke abandi bake cyane mu bana b’Imana.

Ibyo byose sibyo, n’ibinyoma bya Satani.
« Gukiza indwara zose » n’ubutware twese abizeye Yesu nk’umwami n’umukiza twahawe kugira dukize abarwayi bose.
Satani ntabwo ashimishwa n’uko twasengera abantu bagakira.

None ni kuki dusengera abantu ntibakire?
Dore ibintu bitatu bituma dusengera abantu ntibakire:

1. Ukwizera guke.
Ntabwo ari uko tutizera ko Imana ishobora gukiza abarwayi, ni ukubera ko dushidikanya ko ishobora kubakiza ibinyujije kuri twe.
Yesu yarabivuze neza:
« Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira. »(Matayo 17:20)
Ntabwo aribyo?
Ntiwaba nawe uhora uhangana no kwizera guke?
Izere kuko nta kwizera, ntacyo wabasha gukora cy’ubitwari.

2. Kudasenga.
Abigishwa ba Yesu baragerageje kwirukana umudayimoni, ariko ntibabishobora.
Kubera iki?
Yesu yarababwiye impamvu:
« Bene uwo ntavanwamo n’ikindi, keretse gusenga no kwiyiriza ubusa. »(Mariko 9:29)
Erega mu gihe tumara umwanya munini mu masengesho, imbere y’Imana, tukanwana nayo, tuguma muri Yo, noneho, kubera nayo ituye muri twe, imbaraga zayo zikagaragara zituruka muri twe.
Birashoboka ko nawe waba ukeneye gusenga cyane?
Senga, bishobotse uniyirize, noneho wirebere ibyo Imana igukoresha.

3. Ubwoba.
Rimwe na rimwe, dutinya guseba mu gushyira mu kaga ukwizera kwacu.
Turatindiganya kubaza umuntu niba dushobora kumusengera.
Ibi ni ukuri cyane cyane mugihe urimo usengera ikintu kigaragara ko kigoye!
Nk’urugero, tekereza nko gusengera umuntu uri mu kagare k’abamugaye!
Impamvu zose ziza mu bitekerezo kugirango wirinde icyifuzo cyo kumusengera.
Kandi niyo Umwuka Wera abidusabye, turabyirengagiza cyangwa tukabyanga.
Nyamara, ntitwakagombye gutinya, « Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. »(2 Timoteyo 1:7)
Birashoboka ko ubwoba bwaba buruta ukwizera mu buzima bwawe?
Saba Imana igufashe gutsinda ubwoba no kukuzuza urukundo rwayo, imbaraga zayo, no kwicyaha kugirango wumvire itegeko ryayo ryo gukiza abarwayi bagukikije.

Abana b’Imana bagomba kumenya ko bafite ubutware bwo gukiza abarwayi indwara zose.
Basabwa gusa kwizera Imana mo kwigirira icyizere kubw’imbaraga z’Imana ziri muri bo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, duhe kumenya no gusobanukirwa ko dufite ubutware bwo gukiza abarwayi.
Ni mu izina ridasanzwe ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *