GUTUNGA INTWARO NTUZIKORESHE

Umukristo ni umwana w’Imana, wambitswe intwaro z’Umwuka kugira ngo atsinde ibitero by’umwanzi, indwara, n’ibindi byose biteza imibabaro.

Iyo atabizi cyangwa atabisobanukiwe, ahura n’ibibazo byinshi kandi agapfana imbaraga Imana yamuhaye.
Aho aba ameze nk’umusirikare ufite imbunda mu ntoki ariko atayikoresha kandi ari ku rugamba.

Ariko Yesu yaravuze ati:
“Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.” (Luka 10:19)
Kandi yongeyeho ati:
“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.” (Yohana 14:12)

Bityo rero, umukristo ntiyagenewe kubabara gusa, ahubwo yagenewe kuba umusirikare w’Umwuka.
Iyo adakoresheje intwaro ze, ubuzima bwe burangirika, akagwingira, ndetse rimwe na rimwe agapfa.
Ariko iyo azikoresheje mu kwizera, atsinda byose.

Niyo mpamvu Bibiliya ivuga iti:
“Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani….” (Abefeso 6:11-18)

Kandi handitswe kandi ngo:
“Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” (Mariko 16:17-18)

ISENGESHO
Data wo mu ijuru,
ndagushima kuko wampaye imbaraga n’intwaro z’Umwuka Wera.
Niyemeje kutazipfana, ahubwo kuzikoresha uko bikwiye.
Mpa gukoresha Ijambo ryawe nk’inkota, isengesho nk’imyambi, kandi ukwizera nk’ingabo yanjye.
Mwuka Wera, nshoboza muri byose, ntundeke ngo nibagirwe imbaraga wampaye.
Mpa gukoresha ububasha bwawe buri munsi, kugira ngo ntsinde indwara, ibigeragezo n’ibitero by’umwanzi.
Ntundeke ngo mbe nk’umusirikare upfana imbunda atayikoreshe, ahubwo umpe kuba intwari itsinda byose ku bw’izina rya Yesu Kristo. Amina.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *