HARI IBYIRINGIRO !

Umuntu muzima, n’ubwo ubuzima bwe bwaba bubi gute, agomba guhorana ibyiringiro.

Igitabo cy’Umubwiriza kitubwira ko imbwa nzima iruta intare yapfuye!
« Ufatanya n’abazima bose aba agifite ibyiringiro, kuko imbwa nzima iruta intare ipfuye. »(Umubwiriza 9:4)

Mu muco w’igiheburayo, imbwa yari inyamaswa isuzuguritse kandi yanduye.
Ariko imbwa nzima n’ubwo isuzuguritse, iruta intare yapfuye.
Iri gereranya ryerekana ko ubuzima ari ubw’agaciro.
Abanyarwanda bo, babivuga neza, ngo « akamuga karuta agaturo ».

Nubwo twaba babi gute, twaba duteye isoni gute, cyangwa twaba dusuzuguritse, burya dufite uburenganzira n’impamvu byo kwizera ko Imana ishobora kutugarukira, ikaduhindurira amateka, ikadushyira mu buzima bwiza, ikadukurako agasuzuguro, ikatugarura mu bandi.
Ikintu nyamukuru ni ubuzima.

Nta mpamvu rero dufite yo kwiheba tukiriho, ibintu byose byiza bibaho birashobora kutubaho.
Hari ibyiringiro mu buzima bwose.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *