Bibiliya itubwira ko hariho ibintu birindwi, Uwiteka yanga bimubera ikizira:
(Soma Imigani 6:16-19)
1.Amaso y’ubwibone,
2.Ururimi rubeshya,
3.Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza,
4.Umutima ugambirira ibibi,
5.Amaguru yihutira kugira urugomo,
6.Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma,
7.N’uteranya abavandimwe.
Bene Data, Ibi bintu tubyirinde.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dufashe udushoboze kwirinda gukora ibintu byose wanga.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA
Correct