Ibitekerezo by’umuntu bigira ingaruka kumiterere ye n’imyitwarire ye.
Ibi tubisanga mu gitabo cy’Imigani:
« Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.Yenda arakubwira ati “Ngwino ngufungurire”,Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe. »(Imigani 23:7)
Muby’ukuri, ibitekerezo by’imbere mu muntu byerekana imico ye nyayo, n’ubwo ashobora kuvuga cyangwa gukora ikintu gitandukanye hanze.
Igitekerezo hano n’uko ibyo dutekereza mu mitima yacu bigira ingaruka zikomeye kubo turibo n’uburyo dukora.
Ibindi bisobanuro tubisanga mu nkuru nziza yanditswe na Matayo:
« Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu. Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi. »(Matayo 15:18-19)
Iki gice cyerekana ko ibitekerezo n’imigambi by’umutima aribyo ntandaro y’ibikorwa by’abantu, byaba byiza cyangwa bibi.
ICYAGUHA KUGIRA IBITEKEREZO BYIZA !
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kugira ibitekerezo byiza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’Umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA