Imana ikomeza kuvuga iti: “Ibuka.”
Kwibuka ni uguhorana ukwicisha bugufi no gushima.
Wibuke imirimo y’Imana (Gutegeka kwa Kabiri 7:18).
Wibuke isezerano n’amategeko yayo (Kuva 20:8).
Wibuke aho wavuye kugira ngo uhore wicishije bugufi (Gutegeka kwa Kabiri 5:15).
Wibuke gusenga: “Mwami, nyibuka” (Zaburi 25:7).
Wibuke abandi n’inshingano zawe (Abaheburayo 13:7).
Wibuke gusubira ku rukundo rwa mbere mu kwihana (Ibyahishuwe 2:5).
Uwibuka ahora mu gushima, mu kwumvira no mu kwizera.
Kubw’ugukomezanya kw’abera,
Apostle Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA