IBYISHIMO BITARANGIRA

“Mwishime iteka.”
1 Abatesalonike 5:16 —

Ijambo ry’Imana ritwibutsa ukuri gusanzwe ariko gukomeye: ibyishimo bigomba kuba umwuka uhoraho mu buzima bw’umukristo. Ibyo byishimo ntibishingiye ku bihe bihinduka buri munsi, ahubwo biva mu mubano tugirana na Yesu Kristo.

Kuba “twishimye iteka” bisobanura kwemera ko Imana ihoraho kandi yizerwa, n’iyo twaba turi mu makuba.
Ni uguhitamo kuyiringira aho gutsindwa n’ibigeragezo. Ibyishimo by’ukuri ni imbuto z’Umwuka, imbaraga zivuka mu mutima zidufasha guhagarara n’iyo byose byaba bitagenda neza.

Pawulo yanditse aya magambo ari mu mibabaro no mu bitotezo. Ariko yari amaze gusobanukirwa ibanga by’ibyishimo: guhanga amaso kuri Kristo aho guhanga ku bihe.
Ni cyo gituma ibyishimo by’umukristo bitarangira nk’amarangamutima, ahubwo bihamye nk’icyizere gishingiye ku Mana.

Uyu munsi, hitamo ibyishimo!
Si uko ibintu byose bimeze neza, ahubwo kuko uzi neza ko ubuzima bwawe buri mu biganza by’Imana.
Numenyere gushima, hanyuma uzabona ibyishimo byuzura umutima wawe n’iyo uzaba uri mu bihe bikomeye.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *