Hari igihe gucisha make no guceceka bifite imbaraga kurusha amagambo.
Muri iyi si aho buri wese yumva ko agomba kwivugira, kwisobanura, cyangwa kwirwanaho, Umwuka Wera atwigisha ubwenge buhanitse: guhagarara mu mutuzo w’amahoro yo mu mutima.
Yesu ubwo yaregwaga ibinyoma imbere ya Pilato, ntiyasubije byinshi, yageze aho yicecekera (Matayo 27:12-14).
Si uko nta cyo yari afite cyo kuvuga, ahubwo yari azi ko ubutumwa bwe butashingiraga ku bitekerezo by’abantu.
Yari azi uwo ari we.
Yari azi aho agana.
Ntiyari akeneye kwemeza abatamwumva.
Hari amagambo atakwiye gusubizwa.
Hari amagambo n’ibitutsi bitagomba kugutesha igihe cyawe.
Hari amagambo aba agambiriye gutuma utakaza amahoro.
Iyo uzi uwo uri we muri Kristo, si ngombwa ko usubiza buri kimwe.
Ntugomba kwisobanura imbere y’abantu bahisemo kutagufungurira amatwi.
Ntukibwire ko guceceka ari intege nke. Oya.
Kwicecekera rimwe na rimwe ni ikimenyetso cy’imbaraga n’ubwenge.
Ni gihamya ko uyoborwa n’Umwuka Wera, aho kwemerera amarangamutima kugutwara. Kudasubiza bishobora kuba ikimenyetso cyo kwizera Imana, ukamenya ko ari Yo irwanira intungane.
Uyu munsi, ibuka: ntugomba buri gihe gusubiza. Reka Imana ibe ariyo ikuvugira.
“Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”(Kuva 14:14)
Kubw’ugukomeza abera,
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA