ICYAHA KIRABABAZA

“[4]Nta hazima mu mubiri wanjye ku bw’umujinya wawe,Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw’ibyaha byanjye.
[5]Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye,Bihwanye n’umutwaro uremereye unanira.
[6]Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze,Ku bw’ubupfu bwanjye.”(Zaburi 38:4–6)

Zaburi ya 38 ni ugutakamba kw’umuntu wamenye icyaha cye, akababarizwa mu mutima.
Iyi zaburi yerekana ukuri kw’ingenzi: icyaha ntikigira ingaruka gusa mu by’impwemu, ahubwo kiranakomeretsa mu bwonko, mu mibanire, no mu muryango mugari.
Icyaha kirababaza.
Cyangiza umuntu imbere ye, kikagira n’ingaruka ku bandi. Waba uri umukiranutsi cyangwa utaramenya Imana, ingaruka z’icyaha zireba buri wese. Ubutumwa bukurikira burasesengura uko icyaha kibabaza mu buryo butandukanye.

1. Mu buryo bw’iyobokamana: Icyaha gihungabanya umubano n’Imana

Mu buryo bw’umwuka, icyaha ni uguhinyura ubutungane bw’Imana. Umukristo wavutse ubwa kabiri ahora yumva imbaraga za Mwuka Wera zimuhamya icyaha (Yohana 16:8).
Dawidi yavuze ati: “Kuko imyambi yawe impamye,Ukuboko kwawe kukanshikamira.”(umur. 3)
Agaragaza ko uburibwe atari ubusanzwe, ahubwo buva ku Mana. Icyaha gitandukanya umuntu n’Imana, kigatuma atakaza amahoro n’ibyishimo byo kuba mu buzima bwo guhora mu mubano n’Imana.

2. Mu buryo bw’ubwenge n’amarangamutima: Icyaha kibangamira umutima

Mu mutima no mu bwenge, icyaha ni nk’uburozi.
Dawidi avuga ati:
“Ibyo nakiraniwe bindengeye,Bihwanye n’umutwaro uremereye unanira.”(umur. 5).

Iyo icyaha kitihanywe, gitera:
Agahinda n’aguhungabana
Kwiyanga no kutigirira icyizere
Kubura ibitotsi n’umunaniro uhoraho
Kugira ibitekerezo byo kwiheba no kwiyambura ubuzima

N’iyo umuntu yaba atemera Imana, afite umutimanama w’Imana yamushyizemo (Abaroma 2:14–15), kandi iyo yishe uwo mutimanama, agira ipfunwe n’umubabaro.

3. Mu mibanire: Icyaha gitandukanya abantu

Icyaha ntikigira ingaruka ku muntu gusa, gitera n’ingaruka ku bandi.
Cyangiza umubano w’abantu. Dawidi yavuze ati:
“Abakunzi banjye n’incuti zanjye,bampaye akato ku bw’icyago cyanjye,Bene wacu bampagaze kure.”(umur. 12).

Mu buzima busanzwe:
Ubusambanyi busenya ingo
Ibinyoma bisenya amizero n’ubucuti
Ishyari riteranya abantu
Ukwikunda gutera akarengane

No mu rusengero, icyaha cy’umuntu umwe gishobora guteza amakimbirane no kwangiza ubumwe bw’abizera.

4. Mu rwego rw’igihugu: Icyaha cyangiza ubuyobozi n’ubutabera

Mu rwego rusange, icyaha gishobora kuba icyaha rusange, cy’imbaga.
Ruswa, akarengane, n’ivangura ni ibibazo bikomoka ku cyaha cy’abantu bari ku butegetsi. Bibiliya iti:
“Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru,Ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose.” (Imigani 14:34).

Iyo abayobozi bakoze ibyaha:
Abaturage bararira
Amategeko ahora ahonyora abatishoboye
Amahoro arabura
Ubuyobozi butakaza icyubahiro

Amateka y’isi yuzuye ibibazo byatewe n’icyaha cy’abategetsi—intambara, ubwicanyi ndengakamere, n’ubukene bukabije.

5. Ku mukristo wavutse ubwa kabiri: Icyaha kimugiraho igitutu gikomeye

Ku muntu wemeye Yesu nk’Umukiza, icyaha ntikiba gusa igikorwa kibi, kiba ari n’agahinda k’umutima.
Mwuka Wera amubuza amahoro kugeza yihannye.
Dawidi yaravuze ati:
“Mwami, ibyo nshaka byose biri imbere yawe,Kuniha kwanjye ntuguhishwa.”(umur. 10).

Iyo umukristo akoze icyaha:
Atakaza amahoro
Atakaza icyizere cyo kurokoka
Ashobora kudashishikarira gusenga cyangwa gusoma Bibiliya
Yumva ameze nk’uwatandukanye n’Imana, n’iyo yaba ari mu rusengero

Umwuka w’Imana ntabwo abana n’icyaha.
Umutima w’umwizera wumva urwibutso rwinshi ruvuye imbere, rukamubuza amahwemo.

Umuti n’umwe rukumbi: n’ukwihana

Zaburi 38 ntirangirira mu kwiheba.
Dawidi arasenga ati:
“Uwiteka ntundeke,Mana yanjye ntumbe kure. Mwami gakiza kanjye,Tebuka untabare.” (imirongo ya 22–23)

Icyaha kirababaza mu mutima, mu mubiri, mu muryango, no mu gihugu.
Ariko Imana yiteguye kubabarira umuntu wese wihana by’ukuri. Yesu yaremeye kubabara, kugira ngo tugire amahoro (Yesaya 53:5).
Ubu na n’ubu, uwihana icyaha agatsinda inzira mbi, aronka imbabazi.

Icyo twakwibuka:

Icyaha si ikibazo cy’amategeko gusa, ni n’icyorezo cyugarije isi.
Kirasenya umutima w’umuntu, kirasenya n’amahanga.
Ariko ubuntu bw’Imana buruta ibyaha byose.
“Aho ibyaha byagwiriye ni ho n’ubuntu bwarushijeho gusaga.”(Abaroma 5:20)

Ku bw’iyubakwa ry’abera,
Apostle Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *