IGIHUGU NTUYEMO

Igihugu ntuyemo si igihugu wabona ku ikarita cyangwa gifite imbibi zigaragara.
Ni igihugu cyo mu mwuka, ubwami butagaragarira amaso, ariko bufite ubuzima nyakuri, aho umutima w’umuntu ubona uburuhukiro.
Icyo gihugu cyitwa Yesu.

Yesu yaravuze ati:
« Uguma muri jye … uwo ni we wera imbuto nyinshi… »(Yohana 15:5).
Ni cyo gituma nahisemo kuba muri We.
Ntabwo ntuye kur’iyi si gusa, ntuye no muri We.

Muri iki gihugu, amahoro si inzozi, ni isezerano ryasohoye.
Urukundo ni rwo mategeko aruta ayandi yose, kandi ubuntu bugatemba nk’umugezi utagabanuka.
Iki gihugu ntigihungabanywa n’ibibazo by’isi, kuko Umwami wacyo ni uw’iteka ryose, utabera kandi wizerwa.

Ndi umwenegihugu wo mu ijuru, kuko handitswe ngo:
« Naho twebweho iwacu ni mu ijuru. »(Abafilipi 3:20)

Muri iki gihugu, ndi umugenzi ku isi ariko mfite ubwenegihugu bwo mu ijuru.
Umutekano wanjye ntushingiye ku bubasha bw’abantu, ahubwo uri mu kuboko kw’Uwatsinze urupfu.
Yesu si Umukiza wanjye gusa, ni we buturo bwanjye, inzu y’amahoro, ni byose kuri njye.

Igihugu ntuyemo cyitwa Yesu… kandi sinzacyivamo na rimwe.

Wowe se, utuye he?
Niba unaniwe n’iyi si yuzuyemo urujijo, amakuba, n’umwijima, menya ko hari igihugu kitagiramo ruswa, kitagiramo ubwoba, igihugu umutima ubona uburuhukiro nyakuri.
Yesu aragutumiye uyu munsi ngo ugihindure icyawe.
Nta visa usabwa, nta pasiporo, icyangombwa ni ugukingura umutima wawe no kumwemera gusa. Aragutegereje, aguteze yombi.

ISENGESHO:
Mwami Yesu, nemera ko nta wowe ubuzima bwanjye butagira icyerekezo.
Uyu munsi ndashaka kuva mu buzima bwanjye bwa kera, bwasaguwemo ibyaha, ubwoba, no kwigengesera.
Ndaje kuba muri Wowe kuko ari wowe buturo bwizewe.
Injira mu mutima wanjye, uyobore ubuzima bwanjye, umpe ubwenegihugu bwo mu ijuru.
Uyu munsi ndakweguriye umutima wanjye, none no kugeza iteka ryose.
Amen.

Apostle Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *