IMANA IGUKIZE IKIMWARO

«Imana iza kwibuka Rasheli; Imana iramwumva, na we imuha kubyara. Asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Ariyamirira ati « Imana inkijije ikimwaro! »»(Intangiriro 30:22–23)

Ikimwaro si umubabaro wo mu mutima gusa. Ni igisebo kigaragara, gituma umuntu arebwa nabi, akumvwa n’abandi bavuga mu rihisho, akanacirwa urubanza. Rasheli yakundaga Imana kandi yakundwaga na Yakobo, ariko ubugumba bwe bwamugize ikimwaro mu maso y’abantu. Yari atwaye umubabaro ucecetse wakomeretsaga agaciro ke.

Na Elisabeti yarahuye n’iri geragezwa. Amaze gusama, yaravuze ati:
«Dore ibyo Nyagasani yangiriye, yarangobotse ankiza icyankozaga isoni mu bantu.»(Luka 1:25)
Yavugaga ikimwaro yari afitiye mu bantu: amaso yamureba nabi, amagambo yamuvugwaho mu rwihisho, n’inda yamaze igihe kinini idasama.
Ikimwaro atahisemo, ariko yagombaga kwihanganira umunsi ku wundi.

Na wowe se, ntibyigeze bikubaho ukabona abantu bongorerana iyo ubaciye iruhande?
Kugira ikimwaro kiragukurikirana, kikakurya umutima, ugakomeza kubana naco kubera ntakundi uri bubigenze.
Ikimwaro ni umubabaro ucecetse umuntu yiga kwikorera kuko nta yandi mahitamo aba afite.

Ariko Ibyanditswe bitwizeza ko Imana ishobora kurangiza ikimwaro.
«Imana yibutse Rasheli»—ni ukuvuga ko igihe cyo gutabara Rasheli cyari kigeze.
Iyo Imana yibutse, irakora. Ifungura icyari gifunze, igahindura icyari cyarabaye ihame.

Iyo Imana ikuyeho ikimwaro, igisebo gihinduka icyubahiro.
Amarira agahinduka ubuhamya.
Icyari kibabaza kikaba gihamya nzima y’ubudahemuka bw’Imana.
Ikirenze byose, Imana isubiza umuntu agaciro ke n’amahoro yo mu mutima.

Uyu munsi, niba utwaye ikimwaro—caba kigaragara cyangwa cihishe—iri jambo ni iryawe:
Imana irakwibuka.
Icy’abantu bita ikimwaro, Imana icyita igihe cyo gutegereza.
Kandi igihe cyagenwe nikigera, Imana izagukuraho ikimwaro cawe.

ISENGESHO:
Mwami, reba igitutsi ntwaye.
Unyibuke nk’uko wibutse Rasheli na Elisabeti.
Shira iherezo kuri ibi bintera ikimwaro, unteturure, unsubize agaciro.
Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *