IMANA IRI KUMWE NATWE KANDI ITUYE MURI TWE

Ivuka rya Yesu Kristo rifite ibisobanuro byimbitse mu migenzo ya gikristo.
Ryerekana kwigira umuntu kw’Imana, ni ukuvuga, Imana ihitamo kuba umuntu kugirango ibane n’abantu.
Ibi birerekana impinduka nini mu mibanire hagati y’Imana n’ubumuntu.

« Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,Azitwa Imanweli, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”. »(Matayo 1:23)
Uyu murongo uvuga ku buhanuzi bwa Yesaya (Yesaya 7:14) kandi ushimangira ko ivuka rya Yesu ari isohozwa ry’amasezerano y’Imana yo kubana n’abantu.

« Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri. »(Yohana 1:14)
Uyu murongo ushimangira ko Yesu ari Jambo w’Imana yigize umuntu, atuye mu bantu.
Urerekana igitekerezo cy’uko Imana yahisemo kwiyegereza ikiremwamuntu mu kuba umuntu.

Muby’ukuri, Yesu, akivuka, yagaragaje ko Imana yifuza umubano wihariye kandi wimbitse n’abantu, ko ashaka kubegeranya kugira ngo abashyire mu muryango w’Imana.

« Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana. »(Yohana 1: 12-13)
Uyu murongo usobanura ko abizera Yesu bakamwemera mu buzima bwabo bahabwa ubushobozi (cyangwa uburenganzira) bwo kuba abana b’Imana.
Iri sano, ntabwo risanzwe, n’isano ryo mu mwuka riva mu bushake bw’Imana.

« Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu. »(Abagalatiya 3:26)
Uyu murongo werekana ko kwizera Yesu Kristo bituma abantu bahinduka abana b’Imana, mu buryo bwo mu mwuka binyuze mu kwizera.

« Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama. »(Matayo 12:50)
Yesu yigisha ko abakurikiza ubushake bw’Imana bahinduka abagize umuryango wayo wo mu mwuka, umuryango ikikije Imana.

« Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana, kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka. Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu. Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka. « (Abefeso 2:19-22)
Iki gice cyerekana ko, binyuze muri Yesu, twunze ubumwe mu muryango w’Imana, aho Yesu ari urufatiro n’isano iri hagati yacu abanyamuryango.

Rero, ivuka rya Yesu ntabwo ari ibintu byabayeho mu mateka gusa, ni kandi hejuru ya byose, ubutumwa bukomeye bwo mu mwuka: Imana yaratwegere, ihitamo kubana natwe no gutanga umubano wimbitse, ushingiye ku rukundo n’ubuvandimwe.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kumva ko uri kumwe natwe kandi ko uri muri twe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo turabisabye, Amen.

Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *