Icyo wahura nacyo uyu munsi cyangwa iki cyumweru cyangwa umwaka utaha, ntuzahura nacyo wenyine. Imana iri kumwe nawe, iri muri wowe, kandi mu ruhande rwawe.
Abafilipi 2:13 hagira hati, « kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira. »
Kuva uba umwana w’Imana kubera wizeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe, Imana yahise itangira gukorera muri wowe.
Ijambo « gukora » mu kigereki ni ijambo energos, aho dukura ijambo « imbaraga. »
Imana niyo iyobora imbaraga mu buzima bwawe. Ntabwo ugenda kubushake gusa.
Niba ufite Imana muri wowe, menya ko ufite imbaraga ukeneye, ibyo wahura nabyo byose.
Ntabwo iri muri wowe gusa, ahubwo iri kumwe nawe. Yesu yaravuze ati: « … Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe. »(Yohana 14:20)
Ntugomba rero gushakisha aho Imana iri,
Ntugomba gutembera mu rugendo rwo kurondera Imana,
Ntugomba no kujya ahantu runaka ngo Ni kugira uhure n’Imana,
Oya, wowe ubwawe uhinduka inzu Imana ituyemo.
ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe guhora tumenya ko uba muri twe kandi ko uri mu ruhande rwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA