IMANA NI SO CYANGWA NI DATA?

Umusabirizi yaje gusaba ibiryo.
Namusabye kunyura mu muryango wo mu gikari ndamwicaza hasi mu gihe nari ninjiye kuzana ibiryo byasigaye.

Muzaniye ibiryo ndamubwira nti:
Reka rero dusenge, noneho usubiremo ibyo mvuga: “DATA WA TWESE uri mu ijuru”.
Nawe ati: « SO uri mwijuru ».
Mubwira nti: « Oya, vuga uti DATA WA TWESE uri mwijuru ».
Nawe yongera kuvuga ati: « SO uri mu ijuru »!

Ibi byarandakaje cyane!
Mpita ndamubaza nti: « Kuki uvuga ngo ‘SO’ Iyo mvuze ngo ‘DATA’? »

Nawe ansubiza ati: « Databuja, uko ni ko bimeze. Mvuze DATA WA TWESE, noneho twembi twaba turi abavandimwe. Kandi iyo tuba turi abavandimwe, wari kunyuza mu muryango w’imbere ntabwo wari kunyuza inyuma mu gikari; wari kuntumira ku meza urirako, ntabwo wari kunyicaza hasi, nta n’ubwo wari kumpa ibiryo byasigaye. Nyakubahwa, ntibishoboka ko twaba dusangiye Data umwe, ariko birashoboka ko ari SO wawe!”

SE wa nde?

Byasabye umusabirizi kugira menye ukuri!

IMANA itubera DATA WA TWESE iyo dufatanye nk’abavandimwe.

IMANA idushoboze gusobanukirwa ko turi abavandimwe.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *