Imana ntiyigeze ikenera amafaranga y’abantu.
Ni Yo soko y’ubuzima, y’umwuka duhumeka, y’ubuzima bwiza n’ibihe byiza bituma umuntu atera imbere.
Mbere y’uko umuntu abona amafaranga, Imana imuha ubuzima, imuha imbaraga zo gukora, ikanamutunganyiriza ibihe n’imimerere bituma abasha gukora no kwishimira umutungo
(Ibyakozwe n’Intumwa 17:25; Ivugururamategeko 8:18).
Amafaranga ntaza mbere y’Imana, ahubwo ava ku Mana.
Gutekereza ko Imana ikenera amafaranga yacu ni ukwibagirwa ko isi n’ibiyirimo byose ari ibyayo
(Zaburi 24:1).
Mu Isezerano rya Kera, icya cumi (dîme) nticyari uburyo bwo gukungahaza umuntu ku giti cye.
Cyari gifitanye isano n’ubutambyi bw’Abalewi kandi kigamije ubutabera n’ubufasha ku bantu bababaye.
Ibyanditswe muri Bibiliya birabisobanura neza:
“Uko imyaka itatu ishize, uzajye ugerura icya cumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, maze ubibike mu mugi wawe. Nuko Umulevi – kuko we adafite umugabane cyangwa umunani nkawe – kimwe n’imfubyi n’umupfakazi bari mu migi yawe, bazaze barye bahage uko bashaka, kugira ngo Uhoraho Imana yawe aguhere umugisha mu mirimo ukora yose.” (Ivugururamategeko 14:28–29)
Bityo, amaturo kuva kera yari agenewe abakene, imfubyi, abapfakazi n’abanyamahanga
(Ivugururamategeko 26:12).
Uyu munsi, nta Balewi bakiriho, nta rusengero (temple) rukiriho, kandi Isezerano Rishya ntirishyiraho igipimo ngenderwaho gitegekwa.
Yesu ntiyigeze ategeka abigishwa be gutanga icya cumi, kandi intumwa ntizashyizeho igipimo runaka.
Ihame ryo gutanga mu bukristo riragaragara:
“Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”
(Abanyakorinti, iya 2 9:7)
Ariko birababaje kandi bikomeye mu buryo bw’umwuka kubona ko, mu bihe bimwe, amafaranga y’icya cumi n’amaturo akoreshwa mu kubaka amazu akomeye no kugura ibintu by’igiciro kinini, mu gihe abakene, imfubyi, abapfakazi n’impunzi basigara birengagijwe.
Ibyanditswe byamagana umwifuzo wo kunguka mu by’umwuka, bigasaba abayobozi gukorera Imana batagamije inyungu zabo bwite
(1 Petero 5:2–3; 1 Timoteyo 3:3).
Ituro ridafasha kugabanya imibabaro y’abantu riba ritataye ku ntego ya Bibiliya.
Itorero rikungahara mu gihe abantu bababaye riba ryarateshutse ku mutima w’Ubutumwa Bwiza
(Yakobo 1:27).
Muri Bibiliya, “umunyamahanga” si umushyitsi gusa.
Ni umuntu wavuye iwabo, utagira uburinzi n’umutekano.
Mu bihe by’uyu munsi, birakwiye kumva ko umunyamahanga wo muri Bibiliya ahwanye n’impunzi z’uyu munsi
(Abalewi 19:34; Ivugururamategeko 10:18–19).
Yesu yihuje ubwe n’abo bantu bababaye.
Aravuga ati:
“Nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira.” (Matayo 25:35)
Kandi yongeraho ati:
“Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.” (Matayo 25:40)
Gukorera abakene, imfubyi, abapfakazi n’impunzi ni ugukorera Kristo ubwe.
Bityo rero, Imana ntishaka amafaranga yawe.
Ishaka umutima wawe, impuhwe zawe n’ubutabera bwawe
(Mika 6:8).
Ituro ry’ukuri ntiripimwa n’ingano y’amafaranga, ahubwo ripimwa n’ubuzima busubiranye, icyubahiro gisubijwe n’urukundo rugaragarizwa mu bikorwa.
ISENGESHO:
Mwami Mana,
Wowe soko y’ubuzima n’ibyiza byose, tweze imitima yacu uyikuremo umururumba n’iyobokamana ridafite ukuri.
Twigishe gutanga dukurikije umutima wawe, tumenye kukubona mu mukene, mu mfubyi, mu mupfakazi no mu mpunzi,
kandi tugukorere dukorera aboroheje.
Ukwizera kwacu kube kuzima, kube gutunganye no kugirira impuhwe abandi, kugira ngo izina ryawe rihimbazwe.
Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
