IMANA NYIR’AMAHORO IBANE NAMWE !

Kugira ngo agaragaze icyifuzo gikomeye ko Imana, Yo soko y’amahoro nyayo, yagumana nabo kandi ikabashyigikira mu kwizera kwabo no mu buzima bwabo bwa buri munsi, intumwa Pawulo yandikiye abakristu b’i Roma ababwira ati:
« Imana nyir’amahoro ibane namwe mwese, Amen. » (Abaroma 15:33)

Uyu mugisha Pawulo yifurije Abaroma, nanjye ndawubifurije mwese dusangira buri munsi ijambo ry’Imana:
« Imana Nyiramahoro ibane namwe mwese! Amen! »

Ijambo « Imana Nyir’amahoro » riirahambaye.
Ryerekana umwe mu mico y’Imana.
Imana niyo Nyir’amahoro, niyo iyafite, ni nayo iyatanga.
Ni Imana itanga amahoro, atari mu mibanire y’abantu gusa, ariko cyane cyane hagati y’umuntu na Yo ubwayo binyuze muri Yesu (Abaroma 5: 1).
Mu isi yugarijwe n’amakimbirane n’ibigeragezo, Imana yonyine niyo ishobora gutanga amahoro nyayo, arenze kubaho nta ntambara.
Aya mahoro ni ay’umwuka, yunga umuntu n’Imana binyuze muri Yesu Kristo (Yohana 14:27, Abafilipi 4:7).

Pawulo ntabwo abifuriza amahoro gusa, aranasenga ngo Imana ibane nabo.
Ibi biributsa ko Imana ibana n’abayizera (Matayo 28:20).
Icyifuzo cyanjye n’uko namwe mwakumva ukubaho kw’Imana n’amahoro yayo mu buzima bwanyu.

Pawulo arangiza avuga ati: « Amen ».
« Amen » igaragaza icyizere kandi ko ata gushidikanya ko Imana izasubiza neza iri sengesho.
Ibi rero birahamagarira abizera kugira kwizera kumwe iyo bisengera ubwabo ndetse n’iyo basengera abandi.

Muri make, uyu murongo uratwibutsa ko Imana ari inkomoko y’ukuri y’amahoro, ko iri kumwe n’abantu bayo kandi ko yifuza ko abana bayo babana mu bumwe no kumwizera.

IMANA NYIR’AMAHORO IBANE NAMWE !

Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *