IMBARAGA Z’UBUSA

Kuva kera, umuntu ahora ashaka inzira yoroshye.
Ashaka kugera ku izonga y’umusozi atanyuze mu gishanga, kuyobora atayobowe ngo yumvire amabwiriza, kwemerwa atabiharaniye ngo yitangeho igitambo.
Ibyo bituma Satani abona umwanya wo kubeshya abantu, akababwira inzira igaragara nka nziza ku maso ariko ibasenya.

Mu butayu yabwiye Yesu ati:
«Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.» (Luka 4:6-7)
Yesu yarabyanze.
Ariko abantu benshi, ndetse n’abiyita abakozi b’Imana, ibyo barabyemera kugira ngo bahabwe ububasha buboneka, bw’igihe gito, ariko bubatsemba!

Abafarisayo barushaga kwishakira icyubahiro cy’abantu kuruta icy’Imana (Yohana 12:43).

Simoni yashatse kugura impano y’Imana kugira ngo ashimangirwe imbere y’abantu (Ibyakozwe 8:18-20).

No muri iki gihe, hari n’abiyita abagaragu b’Imana bajya gushaka no gukoresha imbaraga za Satani.
Babikora bashaka kwishyira hejuru, gushimisha isi, no gukora “ibitangaza” bitangaje, ndetse n’ibyo Yesu ubwe atigeze akora.
Nyamara Bibiliya ivuga ko buri wese uri muri Kristo ashobora kugaragaza imbaraga z’Imana mu bitangaza nyakuri (Mariko 16:17-18), ariko byose bigamije guhimbaza Imana, atari uguhombaza umuntu.

Ariko hari itandukaniro hagati y’imbaraga ziva hasi(kwa satani) n’iziva mu ijuru(ku Mana).

Imbaraga Satani atanga zitera kwishyira hejuru, kugirirwa umuja no gupfa.

Imbaraga Umwuka Wera atanga zitera kwicisha bugufi, gukorera abandi no kugira ubugingo buhoraho.

Imbaraga nyakuri si ugutsinda abandi cyangwa gutangaza rubanda, ahubwo ni ugukorera mu rukundo rwa Kristo. Yesu yavuze ati: «Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.» (Ibyakozwe 1:8).

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yanjye, ndinda kurarikira ububasha bworoshye butera kurimbuka. Numpaze Umwuka Wera wawe kugira ngo ubuzima bwanjye buheshe icyubahiro Izina ryawe kandi bukorere ubwami bwawe.
Ni mu izina ry’umwana wawe Yesu Kristo mbisabye, Amen.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *