IMPANO Z’UMWUKA WERA

Iyo umuntu yakiriye Umwuka w’Uwiteka, umubera « umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha. »(Yesaya 11:2)

1. Ubwenge:
Ubwenge butuma twumva uburyohe bw’ibintu by’imana. Butezimbere ubumenyi bwacu bwuzuye Imana hamwe n’ibisanga intego yayo mu Mana kandi biva ku Mana.
2. Ubuhanga:
Budufasha gusobanukirwa n’amayobera yo kwizera.
3. Kujya inama:
Impano yo kujya inama idufasha kumenya neza ubushake bw’Imana kuri buri mwanya na buri umwe, inadushoboza kugira inama abandi.
4. Imbaraga:
Impano y’imbaraga idutera gushikama mu kwizera, gukomera mu rugamba, kwihangana no kuba abizerwa mu bikorwa.
5. Kumenya Uwiteka:
Impano y’ubumenyi ituma dusobanukirwa ibyaremwe ibyo aribyo n’ibyo bigomba kuba, dukurikije intego ziva ku Mana zo kurema no kuzamuka kuri gahunda ndengakamere.
6. Kubaha Imana:
Kubaha Imana bituma twanga ibyaha byose, kandi bigashyira mu mitima yacu umwuka wo kuramya no kwicisha bugufi bivuye ku mutima.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe umwuka wera kugira ngo aduhindure.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *