IMVURA

Muri Bibiliya, imvura ishushanya ibintu byinshi:

Niba iguye yitonze kandi ivomera imirima, imvura muri Bibiliya ishushanya imigisha cyangwa ibyiza biva ku Mana.
« Uwiteka azagukingurira ijuru, ububiko bwe bwiza ngo ajye akuvubira imvura mu bihe byayo, ahe umugisha imirimo ikuva mu maboko yose. Uzaguriza amahanga menshi, maze ntuzayaguzaho. »(Gutegeka 28:12)

Niba ari nyinshi kandi yangiriza, imvura ishushanya uburakari bw’Imana, ibihano, cyangwa ibigeragezo.
« Imvura imara iminsi mirongo ine igwa mu isi, ku manywa na nijoro. »(Intangiriro 7:12)

Ariko, Bibiliya iratwigisha ko imigisha n’ukugira neza by’Imana ari iby’iteka, mu gihe uburakari bw ‘Imana n’ ibigeragezo ari iby’igihe gito.

Imirongo ikurikira ihamya ko imigisha n’ukugira neza by’Imana ari iby’iteka:
« Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose. »(Zaburi 23:6)
« Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga. »(Yesaya 54:10)
« Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho,Kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye, Umurava wawe ni munini. »(Amaganya 3:22-23)

Imirongo ikurikira ihamya ko ibigeragezo n’umujinya w’Imana bimara umwanya muto:
« Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe, Mushime izina rye ryera. Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga. »(Zaburi 30:5-6)
« “Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi. Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.” Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga. »(Yesaya 54: 7-8)
« kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. »(2 Abakorinto 4:17)
« Ntakomeza kurwana iteka,Ntagumana umujinya iminsi yose. Ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu,Ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu. »(Zaburi 103:9-10)
« Ni iyihe Mana ihwanye nawe ibabarira gukiranirwa, ikirengagiza igicumuro cy’abasigaye b’umwandu wayo? Ntihorana uburakari bwayo iteka, kuko yishimira kugira imbabazi. »(Mika 7:18)

Ijambo ry’Imana rero rifite ubutumwa bw’amizero ko ibigeragezo byose, n’ubwo bigoye cyangwa bikomeye, amaherezo bizashira, kandi kuvugurura bizakurikiraho.

Muyandi magambo, mu bihe by’amakuba, tugomba gukomeza kugirira icyizere Imana yacu, kuko izuba rihora ryaka imvura ihise.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, dushoboze kukwizera mu gihe cy’ibibazo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’Umwana wawe Yesu Kristo dusenze, Amen.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *