INSHUTI NYANSHUTI

Yonatani na Dawidi ni urugero rwiza rw’ubushuti bwiza.

« Yonatani yongera kurahiza Dawidi ku bw’urukundo yamukundaga, nk’uko yikunda ubwe. »(1 Samweli 20:17)

Dore ibimenyetso bitanu by’inshuti nyanshuti:
① Irakwereka urukundo rutagira icyo rushingiraho kandi ntacyo witeze kubisubiza,
② Irakubaha kandi ntizemera ko hagira umuntu ukubahuka, akagusuzugura,
③ Ntishobora kugucira urubanza cyangwa kugutekerezaho bibi, ariko irakubwiza ukuri mu gihe wibeshye,
④ Ihora hafi yawe, kandi ntabwo yagutererana, igutera inkunga mu bisanzwe no mu bikomeye,
⑤ Iragufasha kwibanda ku ntego zawe, gukomeza gushishikara, no guhanga.

Imana iduhe inshuti nziza zishobora kudukunda nk’uko zikunda ubwazo.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kubona inshuti nyanshuti.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *