Icyago gikomeye cy’inzoga ntikiri mu gacupa, ahubwo kiri mu mutima w’uyishakira.
Inzoga irashukana, ariko irasenyera.
Itangirana n’ibyishimo, ikarangirana n’isoni, ubukene n’amarira.
Bibiliya iravuga iti:
«Vino ni umukobanyi,Inzoga zirakubaganisha,Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.»(Imigani 20:1)
Ubundi kunywa inzoga si icyaha, ariko gusinda ni icyaha.
Ubusinzi butwara ubwenge, bukingura umuryango w’icyaha, kandi bugatuma umuntu atumva ijwi ry’Umwuka Wera.
«Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.»(Abanyefeso 5:18)
Umukristo nyawe ntashakira ibyishimo mu nzoga, ahubwo abishakira mu Mana, kuko Umwuka w’Imana ari we utanga amahoro n’ibyishimo nyabyo.
«Ariko twebweho ubwo turi ab’amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza…»(1 Abatesalonika 5:8)
Ibyishimo nyakuri ntibituruka mu kumwa, ahubwo bituruka mu kubaho mu busabane n’Imana.
Kuko Umwuka w’Imana atanga ibyishimo ata nzoga n’imwe, yatanga.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
Umutangabuhamya w’ubuntu bugarura ubuzima
