ISENGESHO RIRAKOMEYE: RIRAKINGA IJURU… RIKANARIKINGURA NANONE!

Eliya ntiyari umuntu udasanzwe.
Yari umuntu ufite kamere nk’iyawe.
Ariko isengesho rye ryari rifite imbaraga kuko ryashingiraga ku kwizera no ku bushake bw’Imana.

«Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa. Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo.»(Yakobo 5:17-18)

Isengesho rye ryafunze ijuru imyaka irenga itatu.
Arasenga ubwa kabiri, Imana irasuka imvura.

Iyo kwizera kwawe guhura n’ubushake bw’Imana, ijuru ntiriryamira.
Imana ntiyumvira abakomeye gusa — yumvira abataryarya bayumvira koko.

Isengesho ryawe rirashobora guhindura ibihe, igihe umutima wawe wiringira Imana.

Kubw’ugukomezanya kw’abera,

Apostle Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *