Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati:
« Ni jye Mana Ishoborabyose. »(Intangiriro 17:1)
Ibi bivuze iki?
Bisobanura ko Imana ifite imbaraga zuzuye kuri byose.
Nta kintu na kimwe kinanira imbaraga zayo.
Ese wari ubizi ko Imana yawe ishobora byose ?
N’ukuri, Imana yacu ifite imbaraga zuzuye zihindura ibintu byose bizwi nk’ibidashoboka bigashoboka, ibihe byose bizwi nk’ibidasubirwaho bigasubirwaho, ndwara zose zizwi nk’izidakira zigakira n’ibyapfuye byose bigasubirana ubuzima.
Ibyo urabyemera ?
Niba ubyemera kandi ukaba ubyizera, ntakintu nakimwe kigomba kuguhungabanya kuko Imana ishobora kugukorera byose.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kugira kwizera no kwiringira imbaraga zawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA