ITORERO N’IKI ?

1. Itorero ntabwo ari inyubako z’insengero:
Itorero rirenze inyubako z’insengero abantu bahuriramo ngo basenge kandi baramye Imana, abayobozi bashobora gufunga kubera ibyo zitujuje.
N’ubwo Bibiliya itavuga mu buryo buziguye ngo « Itorero ntabwo ari inyubako, » igitekerezo cy’uko Itorero ari umuryango w’abizera kandi ko atari ahantu hagaragara, havugwa mu bice byinshi.
Kurugero, abizera bakundaga guhurira mu mazu (Abaroma 16:5, 1 Abakorinto 16:19).

2. Itorero rya Ekklesia ni umuryango w’abizera bose bemeye Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umwami wabo:
Matayo 18:20: « Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo. »
1 Abakorinto 1:2: « Turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n’abantu bose bambariza hose izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n’uwacu. »

3. Itorero ni umubiri wa Kristo:
1 Abakorinto 12:27: « Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo. »
Abefeso 1: 22-23: « Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose, na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose. »

4. Itorero ni njye, kubera ko Yesu aba muri njye:
Abagalatiya 2:20: « Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira. »

5. Itorero n’ukuri kw’umwuka kandi k’wisi yose kurenga imipaka n’imico:
Abefeso 2:19-22: « Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana, kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka. »
Abakolosayi 1:18: « Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose. »

Itorero rishingiye ku bizera Yesu Kristo n’imibanire yabo na We, ntabwo rishingiye ku miterere cyangwe ku nyubako.
Byongeye kandi, niba muby’ukuri abapasitori ari abigishwa ba Yesu Kristo, umuhamagaro wabo ntabwo ari uwo guhamagarira abantu ngo bakomeze kwicara mu nyubako z’insengero, umuhamagaro wabo ahubwo ni ukugenda guhindura abigishwa nabo bazahindura abandi bigishwa kugira ubwami bw’Imana bwaguke.
Yesu yababwiye ati:
« Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi. »(Matayo 28:19-20)

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *