ITWITAHO

Mu rugendo rwabo rw’imyaka mirongo ine mu butayu nyuma yo kuva muri Egiputa, Abisiraheli babonye urukundo rw’Imana no kwitabwaho nayo.

Imana irabibibutsa:
« Mu myaka mirongo ine nakuyoboye mu butayu, imyenda yawe ntiyashaje, cyangwa inkweto zo ku birenge byawe. »(Gutegeka 29: 5)

Niba Imana yarashoboye kwita kubisiraheli mubihe bigoye, irashobora kandi kwita kubayizera uyu munsi cyane cyane abemeye kuba abana bayo mu kwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Tugomba noneho kumva ko kubaho kwacu no kumererwa neza kwacu gushingiye gusa ku Mana aho gushingira ku mbaraga zacu.

Kubahura n’ibigeragezo cyangwa ibihe by’ingorabahizi muri iki gihe, uyu murongo utanga ibyiringiro ko Imana iriho kandi ikora, ndetse no mu bihe by’ubutayu mu buzima bwacu.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe ibyiringiro byuzuye mu rukundo rwawe no ku kutwitaho kwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *