IYO IBIBI BABYITA IBYIZA!

“Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira.” (Yesaya 5:20)

Turi mu gihe cy’isi aho icyaha kitagitera isoni.
Icyo Imana yamaganye mu Ijambo ryayo, abantu barakiremera bavuga ko ari “uburenganzira”, “ukwigenga”, cyangwa “iterambere.”

Ibyaha bikomeye nko kubeshya, gusambana, kwihorera, ruswa, ishyari, n’ubwibone, ubu bifatwa nk’ibisanzwe, ntibikibabaza umutimanama.

Isi yahinduye amagambo ngo itume icyaha gisa n’icyoroheje:

Kubeshya babyise ubwenge bwo mu kazi;

Gusambana babyise gukora urukundo;

Kwihorera babyise gushaka ubutabera;

Ubwibone babyise kwiha agaciro;

N’inda nini bayita ubushishozi n’ubwitange.

Ariko icyo abantu bihanganira, Imana iracyagihana.
Icyaha ntikibura imbaraga kuko abantu bagihinduye ikintu gisanzwe.
Iyo umuntu atihannye, icyaha gikomeza gusenya ubuzima n’imibereho y’abantu.

1. Iyo Ukuri Gusimbuzwa Ububeshyi

Kubeshya byabaye umuco.
Abantu barabeshya kugira ngo batsinde, bashimwe, cyangwa birinde amakosa.
Ariko Yesu yaravuze ati:
“(Satani) ni umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.” (Yohana 8:44)

Igihe cyose umuntu abeshye, aragenda yitandukanya n’Imana, kuko Imana ari Ukuri (Yohana 14:6).
Ibinyoma bisenya icyizere, byica ubutabera, bigatuma sosiyete yubakwa ku kinyoma.

Urugero rw’ukuri:
Umucuruzi ubeshya abakiriya kugira ngo yunguke, umunyeshuri uriganya mu bizamini, umuyobozi uhindura imibare — ibyo byose bisa nk’ibyoroshye, ariko nibyo bisenya indangagaciro z’imiryango.

“Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka,ahubwo anezezwa n’abakora iby’ukuri.” (Imigani 12:22)

2. Iyo Gusambana Bihinduka Uburyo bwo Kubaho

Kera gusambana byafatwaga nk’isoni; ariko ubu byabaye ikintu cyemewe.
Amafilime, indirimbo n’imbuga nkoranyambaga bigaragaza gusambana nk’ikintu kigezweho.
Ariko Imana yaravuze iti:
“Ntusambane.” (Kuva 20:14)

Gusambana ntigusenya gusa ingo, gusenya imitima y’abantu, kubangamira abana, no kuzana gukomereka kudakira.
Isi irabyemera, ariko Imana ivuga ko ari ubugambanyi bw’umwuka. (Malaki 2:14)

Urugero:
Umugabo n’umugore bagumana mu bwizerane nubwo batezwa ibishuko — berekana icyubahiro cy’Imana mu gihe isi ishimishwa n’ibyaha.

3. Iyo Kwihorera Gusimbura Kubabarira

Kubabarira ubu bifatwa nk’ubugwari.
Isi ishyigikira kwihorera, kwihimura no guhagurukira abaguteye.
Ariko Ijambo ry’Imana rivuga ngo:
“Ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.” (Abaroma 12:19)

Kwihorera ntigutanga amahoro; byongera agahinda.
Uwihorera aba imbohe y’urwango, naho ubabarira akagira amahoro.
Icyubahiro cy’umukristo si uguhorera, ahubwo ni ukugera kuri Yesu wababariye abamubambye ku musaraba.

4. Iyo Ubwibone Busimbura Kwicisha Bugufi

Mu isi y’ubu, ubwibone bwitwa “kwiha agaciro.”
Abantu barigishwa kuticisha bugufi no kwishyira hejuru.
Ariko Bibiliya ivuga iti:
“Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.” (Yakobo 4:6)

Ubwibone bufunga urugi rw’ubuntu bw’Imana.
Butuma umuntu yumva ko ashoboye byose, akibagirwa Imana.
Imiryango myinshi, ubuyobozi, n’amatorero byasenyutse kubera ubwibone butamenyekanye.

5. Iyo Inda Nini Isimbura Urukundo

Uko abantu barushaho gukunda amafaranga, niko barushaho kwibagirwa Imana.
Abantu ntibagiturwa agaciro n’uko bari, ahubwo n’ibyo batunze.
Yesu yavuze ati:
“Ntimushobora gukorera Imana n’ubutunzi.” (Matayo 6:24)

Inda nini itera ruswa, ubugome n’uburiganya.
Ituma abantu batagira impuhwe kandi bagira ishyari.
Umuryango w’abantu ukunda amafaranga ntushobora gutinya Imana.

6. Ingaruka ku buzima n’umwuka

Iyo ibyaha bihindutse ibisanzwe, sosiyete irangara:

Umutimanama urasinzira,

Ubutabera burahinduka,

Ingo zirashwanyuka,

Amahoro arashira.

“Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima,Ariko iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo.” (Imigani 29:2)

Ibi si ikibazo cy’imico gusa, ni ikibazo cy’umwuka.
Icyaha cyemewe cica umuco, kandi umuco w’icyaha utuma igihugu gihanwa n’Imana.

7. Umuhamagaro wo Kwihana

Ariko hari ibyiringiro.
Imana ntihinduka, kandi imbabazi zayo ziracyafite imbaraga.

“Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.” (2 Ngoma 7:14)

Impinduka ntitangira mu nzego za Leta, itangira mu mitima y’abantu.
Igihugu gishobora gukira igihe abantu bahisemo kugendera mu kuri, gukiranuka, no kubabarira by’ukuri.
Icyo gihe, ikuzo ry’Imana riragaruka.

ISENGESHO:
Mwami, duhe amaso abona icyaha nk’uko wowe ukibona.
Dukize umuco wo kwita ikibi icyiza.
Dukangurire umutimanama wacu, dusubize ubwoba bwawe mu mitima.
Duhe imbaraga zo kubaho dukurikiza ukuri kwawe, n’ubwo isi yabwibagiwe.
Ubuzima bwacu bubere umucyo muri iki gihe cy’umwijima.
Subiza icyubahiro cyawe n’ubutabera bwawe mu bantu bawe.
Mu izina rya Yesu Kristo, Amen.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
Umutangabuhamya w’ubuntu bw’Imana busana.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *