IYO IBIHE BIGOYE BIKOMEJE

Iyo ingorane z’ubuzima zimaze kuba nyinshi kugeza aho tumva dutsinzwe, tuba tumeze nka ba baheburayo, igihe bahunga ingabo za Farawo maze bahagarara imbere y’inyanja Itukura.

« Nanjye ndanangira umutima wa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka.” Abisirayeli babigenza batyo. »(Kuva 14: 4)

Imana yari kureka kunangira umutima wa Farawo ahubwo ikamutuma areka abayuda bukagenda bitagoranye, ariko Abanyamisiri ntibari kumenya ko Uwiteka ariwe yabohoje aba bantu.
Muby’ukuri, Imana yacu irashobora kunangira byimazeyo ibihe turimo, nkuko yakomantaje umutima wa Farawo, kubw’intego yoroshye yo kwihesha icyubahiro, nk’uko yabigize ku nyanja Itukura.
Har’igihe Uwiteka aba ashaka guhishurira imbaraga ze haba Ku baduteye ibibazo, haba ku badutereranye, banze kudufasha, cyangwa kuri twe ubwacu kugira akomeze ukwizera kwacu.

Uko biri kose, tugomba kuguma twizeye mu gihe dutegereje ko Imana yihesha icubahiro.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe gukomeza kukwiringira mu bihe bigoye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye.
Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *