Igihe Imana yashakaga gukiza Abisirayeli mu Misiri, umutima wa Farawo warushagaho gukomera. Uko yangaga kurekura, niko umutwaro w’abana b’Isirayeri wagendaga uremara.
Ariko ntibyari iherezo: byari intangiriro yo kugaragara kw’icyubahiro cy’Imana.
Uko igitugu cyiyongeraga, niko agakiza gakomeye kaza (Kuvayo 14:13).
Mu buryo bumwe, Yozefu yabanje kunyura mu nzu y’imbohe mbere yo kugera ku ngoma (Intangiriro 41:41).
Daniyeli yabanje kunyura mu rwobo rw’intare mbere yo kuzamurwa (Daniyeli 6:23).
Yesu ubwe yabanje kunyura ku musaraba mbere yo kuzuka (Abafilipi 2:8-9).
Aho hose, ijoro ribi cyane ryabanzirizaga umucyo mwiza cyane.
Iyo ibintu byose bigenda bijya mu mwijima, ibuka: umucyo w’Imana uba ugiye kwaka.
Iyo umutwaro uremereye, bivuze ko agakiza kegereje. Nk’Abisirayeli, Imana ishobora kwemera ibintu bigasa n’ibidashoboka kugira ngo icubahiro cayo kigaragare nta gushidikanya.
No mu buzima bwacu, iyo ibigeragezo bikomeye cyane n’ubwo dusenga, ntibisobanura ko Imana yatwibagiwe.
Ahubwo, ni ikimenyetso cy’uko Imana iba iri gutegura kwerekana imbaraga zayo mu buryo bukomeye.
“Kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye.”(2 Abakorinto 4:17)
Nuko rero, ntucike intege! Iyo ibintu byose bigenda bigora, menya ko Imana iri hafi kugaragaza icyubahiro cayo.
ISENGESHO:
Mana Ishoborabyose, igihe ibintu bigenda birushaho kuremera mu buzima bwanjye, mfasha gukomeza kureba Kuri Wowe.
Nk’Abisirayeli imbere y’inyanja Itukura, nka Yozefu mu nzu y’imbohe, nka Yesu ku musaraba, nemera ko ibigeragezo byanjye bitegura intsinzi yanjye. Garagaza icyubahiro cawe mu ntambara zanjye, kandi buzima bwanjye bube ubuhamya bw’imbaraga zawe.
Ni mu izina rya Yesu Kristo mbisabye, amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA