IYO IGIHE KIGEZE

Abatambyi bakuru n’abanditsi bari barashatse uburyo bwo kwica Yesu, ariko birananirana kubera ko batinyaga abantu.
Noneho bashakisha uburyo bwo gufata Yesu mu gicuku Ku musozi wa Elayono.

Bamaze kumufata, Yesu arababwira ati:
« Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n’icy’ubutware bw’umwijima. »(Luka 22:53)

Muby’ukuri, mbere y’igihe ntabwo aba aricyo gihe na nyuma y’igihe, ntabwo kiba kikiri igihe.
Kandi igihe kigeze, ntakintu na kimwe gishobora kubuza ibigomba kuba niba ari Imana yabyemereye.
Muri iki gihe, n’ubwo hari nijoro, igihe imbaraga z’umwijima ziganje, Imana yemeye ko Yesu afatwa kugirango icyubahiro cyayo kigaragare mu gutsindwa kw’abateguye iri fatwa, binyuze mu muzuko.
Niba bibaye ko natwe tugwa mu maboko cyangwa mu mitego y’abanzi bacu, reka tumenye ko aba ari igihe cyabyo kandi ko Imana iba yabyemeye kubw’icyubahiro cyayo.
Imana irabyemera kugirango twicishe bugufi tugaruke kwihana, cyangwa kugirango icyubahiro cy’Imana kigaragare mu gutsindwa kw’abanzi bacu.
Ibyo ari byo byose, tugomba gusingiza Umwami, we ufite ijambo rya nyuma mubihe byose.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe gushobora kwicisha bugufi igihe nikigera cyo kugwa mu maboko y’abanzi bacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *