“Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.” (Yohana 14:27)
Umutima wahagaze n’umutima udafite amahoro, n’umutima udatekanye.
Iyo umutima wahagaze, uba ubaye umuryango wuguruye ku rujijo, ku gusobanura nabi ibintu no ku gusubiza biturutse mu bubabare.
Ibi Yesu yari abizi igihe yabwiraga abigishwa be ati: “Imitima yanyu ntihagarare.”
Yari azi ko umutima wahagaze utashobora kumva neza ijwi ry’Imana.
Umutima uhungabanye wumva nabi — ntuba ukibasha kumva ijwi ry’Imana, ahubwo wumva amajwi y’ubwoba n’ugushidikanya.
Usobanukirwa nabi — usobanukirwa nabi ibibaho, imigambi y’abantu, ndetse n’amasezerano y’Imana.
Kandi usubiza nabi — amagambo awuvamo aba ibisubizo by’umubiri aho kuba iby’umwuka.
Iyo amahoro y’imbere abuze, amagambo y’abandi atubabaza mu buryo byoroshye;
ijambo ry’urukundo turifata nk’igitutsi,
inama y’ukuri tuyifata nk’ukunenga,
kandi guceceka tukabifata nk’agasuzuguro.
Ariko ikibazo nyacyo kiri mu mutima wumva, si mu biba byavuzwe.
Ni yo mpamvu tugomba kurinda umutima kurusha ibindi byose.
“Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa,Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.”
(Imigani 4:23)
Ingero Zigaragara
1. Abisirayeli mu butayu (Kuva 16:2-3; Kubara 14:1-4)
Umutima wabo wari wuzuye ubwoba n’ubwivumbure watumye batumva ijwi ry’Imana binyuze kuri Mose.
Bumvise nabi isezerano ry’Imana, baramurwanya, bibwira ko yabazanye ngo bapfire mu butayu.
Umutima udafite amahoro wumva nabi.
2. Abigishwa b’i Emawusi (Luka 24:13-32)
Nyuma y’ukubambwa kwa Yesu, imitima yabo yacitse intege, ntibamenya Yesu wazutse, n’ubwo yabaganirizaga kandi abasobanurira Ibyanditswe.
Umutima uhungabanye usobanukirwa nabi.
3. Mose (Kubara 20:10-12)
Amaze kurakazwa n’imbwirizo z’abantu, Mose yagize umujinya, akubita urutare aho kubuvugisha, maze arenga ku itegeko ry’Imana.
Umutima uhungabanye usubiza nabi.
Ukuri kwo mu Mwuka:
Iyo umutima wawe udafite amahoro, uburyo wumva ibintu burahinduka, ibisubizo byawe biraba ibikomeye, kandi umubano wawe n’Imana urasenyuka.
Amahoro y’umutima ni urufunguzo rwo kumva neza, gusobanukirwa neza, no gusubiza mu bwenge.
ISENGESHO:
Mwami Yesu,
Uri Umwami w’Amahoro.
Turisha imiraba y’imbere mu mutima wanjye.
Nkiza ubwoba, umujinya n’urujijo.
Mpa umutima utekanye, wumva neza, usobanukirwa neza,
kandi usubiza ukurikije ubwenge bwawe.
Amahoro yawe arinde ibitekerezo n’amagambo byanjye buri munsi.
Ni mu izina ryawe nyine Yesu Kristo, nsenze, Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA