KINGURA !

« Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire. »(Ibyahishuwe 3:20)

Yesu ari aho ku rugi rw’umutima wawe.
Arategereje.
Ntashyiraho imbaraga ngo yinjire, arakomanga bucece.
Wumvise?
Aravuga ati:
« Ni Jyewe. Ndagukunda. Ndashaka kwinjira mu buzima bwawe. »

Wenda ufite byinshi bikurangaza.
Cyangwa waba ubabaye, wumva atawe wakwizera.
Waba unatekereza ko bitakubereye ko yaza iwawe kubera ibyaha n’ibibi wishinja.
Ariko Yesu ntari buve ku rugi rw’umutima wawe,
Aragutegereje.

Erega, Yesu ntiyifuza ubuzima butunganye.
Ashaka kuza iwawe uko umeze kose.
N’iyo ubuzima bwawe bwaba bumeze nabi,
arifuza kwicarana nawe, akakuganiriza,
akaguha amahoro, akanakubabarira.

Kingura !
Ntukemerere urusaku rw’isi kugutera kutamwumva.
Kandi ntutinye, mwizere.
Ntaje kukucira urubanza, aje kukwereka urukundo.

Ntukange kumukingurira.
Ntiyifuza kukureba rimwe gusa ngo agende.
Yifuza kubana nawe buri munsi.

Uyu munsi, arakomanga.
Ejo hashobora kuba harengeranye.

Kingura !

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *