Dukunda kuvuga vuba tuti: “Komera.” “Ihangane.”
Ariko se twigeze twikorera umutwaro uwo muntu yikoreye?
Biroroshye kuvuga.
Ariko biragoye gusangira umutwaro.
Turavuga tuti: “Komera”,
nyamara twe tutabasha no kumara umunsi umwe mu kibazo arimo.
Turavuga tuti: “Imana izakora”,
ariko ntidukore ngo tube igisubizo cy’Imana kuri we.
Bibiliya ntiyavuze iti: « Mugire inama abababaye. »
Ahubwo yaravuze iti:
« Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. »(Abanyaroma 12:15)
« Nimwakirane imitwaro yanyu, bityo muzaba mwumviye byuzuye itegeko rya Kristu. »(Abanyagalati 6:2)
Kurirana n’umuntu birusha imbaraga kumubwira amagambo menshi.
Yobu yari afite inshuti. Iminsi irindwi bamwicayeho iruhande, bacecetse. Icyo ni cyo gihe bakoze neza kurusha ibindi. Batangiye kuyoba igihe batangiye kuvuga cyane.
Rimwe na rimwe, ijambo riruta ayandi… ni ukuba hafi y’umuntu cyangwa iruhande rwe.
Yesu ntiyavuze gusa ati: “Mukomere.”
Yarakoraga.
Yakoraga ku bantu.
Yarabagaburiraga.
Yarabakizaga.
Yarahagararaga akabegera.
« Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva, maze akazikiza amagorwa yazo yose. »(Zaburi 34:18)
Niba Imana yegera abafite imitima imenetse, kuki twe tuguma kure yabo?
Mbere yo kuvuga uti: “Komera,” ibaze uti:
– Ese nshobora gufasha mu buryo bufatika?
– Ese nshobora kumva no kumutega amatwi?
– Ese nshobora kumusengera?
– Ese nshobora kuba iruhande rwe?
Impuhwe si ijambo.
Ni igikorwa.
Ni intambwe igana ku yindi.
Ntube ijwi gusa.
Ba urutugu.
ISENGESHO:
Mwami, ngira igisubizo aho kuba igitekerezo gusa.
Mpa umutima ukora, singire umunwa uvuga gusa.
Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
