Kubabarira ni urufunguzo rukomeye rwo kurekura umutima ugakira mbere y’uko uwakubabaje abyemera.
Yozefu yabigaragaje ubwo yahuraga n’abavandimwe be bamugambaniye. Ntiyabasubizaga ku mateka, ntiyabashinjaga, ntiyategereje ko basaba imbabazi — yari yarabababariye kare.
Yarababwiye ati: “Mwitinya… Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza.”(Intangiriro 50:20)
Kubabarira utategereje ntibivuga ko ikibi kiba cyemewe, ahubwo bivuga ko utagifashwe bugwate n’agahinda. Iyo dutegereje ko abantu basaba imbabazi mbere yo kubabarira, tuba duha imvune zacu ubushobozi bwo kutuyobora. Ariko iyo tubabariye vuba, tugarura amahoro yacu.
Imana iduhamagarira kubabarira nk’uko na Yo yatubabariye. Kubabarira bituma amarangamutima mabi acika, uburakari bugashira, n’urugendo rwo gukira rugatangira. N’iyo uwakubabaje atabizi cyangwa atabyemera, kubabarira bigufasha kugenda utikoreye umutwaro.
ISENGESHO:
Mwami, mpa imbaraga zo kubabarira ntategereje gusabwa imbabazi. Nkiza umutima, unyuzuze amahoro yawe, unkuremo umutwaro w’ububabare. Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
