« Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. »
(Abefeso 5:15-17)
Intumwa Pawulo atwibutsa uburyo dukwiye kubaho.
Buri munsi ni impano y’Imana, ariko dufite amahitamo yo kuwukoresha neza cyangwa kuwupfusha ubusa.
Kubw’ibyo, atwigisha amahame atatu y’ingenzi:
1. Kubaho mu bwitonzi
Ubuzima burimo imitego, ibirangaza n’inzira zinyuranye zishuka.
Utagenda yitonze asa n’umugenzi uca mu nzira y’ubushuhe afunze amaso.
Pawulo aduhamagarira gukangura amaso yacu y’umwuka, tukitondera amagambo tuvuga, amahitamo dukora, inshuti, duhitemo n’ibyo duharanira.
Yesu ubwe yaduhaye urugero ubwo yanze kugwa mu mutego w’umwanzi mu butayu (Matayo 4:7).
Satani yashakaga kumushuka ngo akore ikintu cy’ubwirasi, ariko Yesu aramusubiza ati: “Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.”
Natwe ntidukwiye gufata ibyemezo by’ubwirasi, ahubwo tugendere mu bwitonzi buva mu Ijambo ry’Imana.
2. Gucungura Igihe
Igihe ni ubutunzi umuntu adashobora kugura iyo kimaze gushira. Abantu benshi bavuga bati: “Nzabikora ejo”, ariko nyamara ejo si impamo, iby’ejo ntawuja abimenya.
Gucungura igihe ni ukugira ngo buri kanya uwukoreshe neza mu rukundo, mu gukorera abandi, mu kubababarira, mu kwamamaza ubutumwa bwiza no mu gukura mu muhamagaro wawe.
Buri munota ugomba kugira icyo usize ku buzima bw’iteka.
Hari igihe amahirwe ashobora kugaragara meza — ubucuruzi, umubano cyangwa akazi. Byose bikaba bisa neza inyuma, ariko iyo umuntu adasenze ngo abaze Imana bishobora kuba umutego. Ni yo mpamvu tugomba guhagarara, tugasenga kandi tugashaka umurongo w’Uwiteka.
3. Gushaka Uko Uwiteka Ashaka
Si ngombwa gusa kwiruka mu nzira zose, ahubwo tugomba kwiruka mu nzira nyayo.
Kumenya icyo Uwiteka ashaka ni ugushaka mu maso he mu isengesho, mu Ijambo rye no mu kuyoborwa n’Umwuka Wera. Ugendera mu bushake bw’Imana ntaba mu kavuyo, ahubwo aba afite amahoro n’icyizere.
Yesaya 11:2-3 itwibutsa ko Umwuka w’Uwiteka ari “Umwuka w’ubwenge n’ubumenyi.” Ubwenge bw’Imana buruta ibigaragarira amaso, kandi budufasha gutandukanya ukuri n’ikinyoma. Kandi akenshi, amahoro y’imbere ni ikimenyetso cy’uko Imana iyoboye. Iyo ayo mahoro abuze, ntihakagire ugusunikira gufata icyemezo uzicuza.
Urugero
Umunyeshuri w’umunyabwenge ategura igihe cye neza kugira ngo atsinde ibizamini, mu gihe uw’imburabwenge agitesha umwanya mu bidafite umumaro.
Mu buryo bumwe, umwizera ucungura igihe buri munsi afata amahirwe yo gukura mu buryo bw’umwuka, gukunda no kubiba imbuto z’iteka.
Isengesho
Mwami, nyigisha kubaho mu bwitonzi, gucungura igihe no gushaka ubushake bwawe muri byose.
Nkiza ibyemezo by’ubupfapfa, unyuzuze Umwuka wawe w’ubwenge n’ubumenyi.
Mpa amahoro agenga amahitamo yanjye kandi ubuzima bwanjye bukube icyubahiro buri munsi.
Ni mu Izina rya Yesu Kristo, Umwami n’Umukiza wanjye mbisabye, Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA