Ubwoba bukunze kwinjira no gutura mu mitima y’abakristo batamenya cyangwa bibagiwe abo bari bo imbere y’Imana.
Kutamenya agaciro dufite muri Kristo bitera ubwoba, gushidikanya n’icyuho cy’umutekano.
Ariko abazi neza abo bari bo muri Kisto bavuga batikandagira bati:
“Ubwo Imana iri mu rwacu umubisha wacu ni nde?” (Abaroma 8:31)
Nibyo koko, hari ubwo tuba tutari ku ruhande rw’Imana. Hari igihe tuyirengagiza cyangwa tuyihunga. Ariko Imana ntabwo na rimwe ihagarika kutuba hafi.
Dushobora kuyihakana, ariko yo ntiyatwihakana.
Dushobora kuyijya kure, ariko yo ntishobora kutujya kure.
Ni Imana y’indahemuka.
Mu bihe byose, byaba ibihe bikomeye cyangwa bidasanzwe, iyo tuzirikana rwose ko Imana idukunda kandi ko idashobora kudutererana, nta cyadutera ubwoba.
Tekereza nawe: Imana yatanzeho igitambo cyayo gihambaye—Umwana wayo w’ikinege—kubera urukundo idufitiye.
Bibiliya iravuga iti:
“Kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.”(1 Abakorinto 6:20)
Niba turi ab’agaciro ku rugero rwo kugurwa amaraso ya Yesu Kristo, dufite icyizere gikomeye ko nta cyaduhangara nta n’ubwoba bwatwugariza.
Uwadukunze urwo rukundo ntiyaturekura.
ISENGESHO
Uwiteka Mana yacu, duhe kumenya no kumva ko uri kumwe natwe kandi uturwanirira. Twigishe kuba mu rukundo rwawe, kugira ngo ubwoba budategeka imitima yacu.
Tubisabye mu izina ry’Umwana wawe Yesu Kristo. Amen.
Apostle Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA