Ibyanditswe bitwereka ko ubuzima bw’Umukristu butangira ku guhinduka mushya.
Ariko nyuma y’iyo mpinduka, Imana irashaka ko dukura kandi tugakomera mu mwuka.
Ariko benshi baracyari abana mu buryo bw’umwuka, kandi ibi ni akaga kababuza kwishimira imigisha yabo yose.
Ku ibaruwa Pawulo yandikiye aba Korinto agira ati:
« Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo. »(1 Abakorinto 3:1)
Kuba umwana mu buryo bw’umwuka bivuga kutagira ubwenge n’ukutamenya.
Hari ibintu umwana atabsha gutahura, kandi kenshi biragaragara ko umwana atamenya uburenganzira bwe.
Aba afite umurage, ariko ntiyawumenya.
Niyo mpamvu byoroshye kumwiba kumwambura cyangwa kumuriganya.
Pawulo akomeza agira ati:
« Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n’imbata, nubwo yaba ari nyir’ibintu byose. » (Abagalatiya 4:1)
Igitangaje kandi kinababaje, n’uko umwana ashobora kuba samuragwa, ariko akitwara nk’umukozi, akaba afite uburenganzira, ariko, akiberaho nk’aho nta cyo afite.
Kuba umwana mu buryo bw’umwuka bituma:
•Ayoborwa n’inyigisho zose zitari nziza (Abefeso 4:14)
•Umurage we wibwa, kuko atazi kuwurinda
•Ahura n’agahinda, kuko atazi ubutunzi afite
Ni yo mpamvu Imana idusaba gukura: kuva ku “mata” y’umwuka tukajya ku biryo bikomeye, tukavva ku kwishingikiriza tukajya ku gukura no kugendera mu kumenya ukuri.
Kura, kugira ngo ubashe kwishimira ukwidegembya no kurangura ubuzima muri Kristo.
ISENGESHO:
Mwami Mana,
Ndagushimira kuba wampaye kuba umwana wawe. Ariko sinshaka gukomeza kuba umwana mu buryo bw’umwuka, umwana utazi ibyo afite.
Nsubizamo ubwenge n’ubumenyi bw’Ijambo ryawe.
Mpa ubushishozi n’ubukure kugira ngo menye amarorerwa y’umwanzi kandi ndinde umurage wanjye.
Ndashaka kugenda mu bukire bw’umurage wanjye muri Kristo, ndi umuragwa, ntari umukozi.
Ni mu izina rya Yesu Kristo, mbisabye, Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA