Umurwayi yasuwe n’ababyeyi be. Uwo murwayi yari kuri ogisijeni (ku mwuka) bityo ntiyashoboraga kuvuga.
Mu gihe bari bahagaze iruhande rw’igitanda cye, umurwayi yafashe urupapuro yandika ubutumwa buto (message) hanyuma ayiha umwe mubabyeyi.
Uyu mubyeyi, adasomye ubutumwa, ashyira ka gapapuro mu mufuka bakomeza ibiganiro byabo.
Kuki atahise asoma ubwo butumwa?
Ni ukubera ko atazirikanye kuri uyu murwayi ngo amuhe agaciro, yizeraga ko ubwo butumwa atari ngombwa. Ashobora kuba yatekereje ko uwo murwayi yashakaga kumusaba amafaranga, urugero!
Kandi nyamara, muri Bibiliya handitswe ngo:
« Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi. »(Abafilipi 2:4)
Nyuma y’iminota mike, uwo murwayi yahise apfa.
Nyuma, wa mubyeyi yafashe rwa rupapuro kugira ngo asome ibyo umurwayi yari yanditseho. Asomye abona handitse ngo:
« Nyamuneka nimwimuke gato, kuko muri gukandagira ku tugozi tw’utuyoboro twa ogisijeni yanjye(umwuka). Sinshobora guhumeka. Muranyishe. »
Isomo:
Urasubika gusoma ubutumwa bwanditse?
Cyangwa uhora wirengagiza kwitaba telefone kuko usanzwe uri hafi y’umuntu uguhamagara?
Kuzirikana abandi, birashobora kukugirira akamaro cyangwa kugirira akamaro undi muntu … cyane cyane mu gihe gikomeye.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora tuzirikana n’abandi, aho kwizirikana gusa.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA