Gukora ikibi ni icyaha.
Ariko kwanga kukwemera ko wakoze icyaha ni ugusigara mu mwijima w’ubugome.
Muri Bibiliya, Satani ntiyakoze icyaha gusa, yahisemo guhora abeshya abantu, ihisha, ishuka.
Uwanga kwatura icyaha cyangwa akagerageza kugisobanura aba yifatanyije na Satani, Satani akaba ari se w’ibinyoma (Yohana 8:44).
Imana ibabarira abatura kandi biyemeza kureka ibyaha byabo (Imigani 28:13). Ariko ubihisha, aba yanze kwakira ubuntu bw’Imana, aba yifungiye amahirwe yo gukizwa, aba ahisemo kurimbuka.
Kwanga kwatura ni ukwanga umucyo.
Yesu yaravuze ati:
« Umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana. »(Yohana 3:20)
Guhisha icyaha ni kubaho mu kwigaragaza nk’inyangamugayo nyamara utari yo, ni ukwigomeka kuri Mwuka Wera ujejwe kutwemeza icyaha, ndetse no kwihakana igikorwa Kristo yakoze co kuducungura.
« Nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. »(1 Yohana 1:9)
Ariko:
« Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.(Imigani 28:13)
Imana iguhamagarira kuza mu mucyo no mu kuri, mu kwihana bivuye ku mutima.
Kwanga kubikora ni ukwifatanya na Satani, n’ubwo waba utabivuga ngo ubyemere mu bantu.
Ku bw’ugukomezanya kw’abera,
Apostle Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA