KWISOBANUKIRWA

Ibyanditswe bifite byinshi byo kuvuga ku bijyanye no kwisobanukirwa.

Mu Bakorinto ba kabiri 13: 5 hagira hati:
“Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa.”

Dawidi yari azi neza ko Imana iyobora ubuzima bwe, kandi yari afite kwizera ko Imana izamukiza akaga kari imbere (1Samweli 17:37). Niyo mpamvu atatinyaga Goliyati.
Niba tuzi ko Yesu Kristo ari muri twe, ntacyo dukwiye gutinya.
Igihe Pawulo yatotezaga abakristo, Yesu yaramubwiye ati: “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?”
Aramubaza ati “Uri nde, Mwami?”
Na we ati “Ndi Yesu, uwo urenganya.”(Ibyakozwe 9: 4-5)
Yesu ntiyavuze ati, « Urenganiriza iki abo bakristo cyangwa ubwoko bwanjye? », yavuze ati « Undenganiriza iki? » ati »Ndi Yesu, uwo urenganya » kuko iyo ukoze ku mwana w’Imana, uba ukoze kuri Yesu ubwe.

Reka dusobanukirwe ko kubera Kristo ari muri twe, abadutera cyangwa baturwanya baba barimo gutera cyangwa kurwanya Yesu ubwe kuva tuba abana b’Imana.

ISENGESHO:
Iteka Mana yacu, duhe gusobanukirwa ko turinzwe kuko Yesu ari muri twe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *