KWITUKUZA N’UKUNENGA IMANA

Muri iki gihe, abantu benshi, baba abagabo cyangwa abagore, basigaye bishora mu bintu byo kwitukuza kugira ngo bahindure ibara risanzwe ry’uruhu rwabo, babe inzobe. Ibyo bimaze kuba byaramamaye muri Afrika nka hose.

Kwitukuza ku ruhu bikorwa n’abantu baba batishimiye uko Imana yabaremye. Kugira ngo ibyo bigerweho, ababikora bakoresha ibintu byinshi, nk’amavuta, inshinge, ndetse rimwe na rimwe n’imiti itemewe n’ubuvuzi, kandi kenshi bibagiraho ingaruka mbi.

N’ubwo rero abitukuza bataba bishimiye uko baba bavutse basa, Imana yo idukunda uko turi kuko niyo muremyi w’ibara ry’uruhu rwa buri muntu.
« Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye. »(Intangiriro 1:27)
Ni byiza rero kumenya ko uko uruhu rw’umuntu rwaba rumeze kose, Imana umuremyi yo, yishimira byimazeyo ibyo yaremye nk’uko byanditswe ngo « Imana ibona ko ari byiza. »(Intangiriro 1:10)

Kwitukuza rero ntabwo ari gusa ukutemera ubwiza bwacu bwaremwe n’Imana, ahubwo ni no kunenga umuremyi, uha abana be itandukaniro ry’uruhu akurikije ubushake bwe.
Noneho, reka dukunde uko turi, nk’uko Imana idukunda.
« Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu mwe,Ndirabura ariko ndi mwiza,Nsa n’amahema y’Abakedari,N’inyegamo za Salomo. »(Indirimbo 1:5)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kutigera tuvuguruza cyangwa tunenga ibikorwa byawe byo kurema.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *