Ijoro rimwe rikonje, umuherwe yahuye n’umusaza w’umukene hanze, aramubaza ati: « Ntiwumva ubukonje uri hanze nta kote wambaye? »
Umusaza aramusubiza ati: « Nta kote mfite kandi ndabimenyereye. »
Umuherwe ahita amubwira ati: « Ntegereza hano, ubu ninjire mu rugo rwanjye, nkuzanire ikote ryo kwifubika. »
Umukene yarishimye cyane ariko umuherwe ageze mu rugo, yarahuze cyane kuburyo yibagiwe wa mukene.
Bukeye bwaho, ubwo wa muherwe yibukaga wa musaza w’umukene, yasubiye aho yamusize asanga yapfuye asize n’urwandiko ruvuga ngo:
« Igihe nari maze ntafite imyenda yo kwifubika, nari mbashije kwihanganira imbeho, ariko kuva igihe wansezeranije kumpa ikote, narabyizeye, nkomereza ku masezerano yawe bihita byica imbaraga zanjye zo kwihangana. »
Bibiliya itugira inama yo kwiringira Imana aho kwiringira abantu:
« Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro,Kuruta kwiringira abakomeye. »(Zaburi 118: 9)
Ariko, reka natwe twirinde guhiga imihigo tutari buyihigure, kuko kwizera ibinyoma birica.
« Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga. »(Umubwiriza 5:5)
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe kubahiriza amasezerano yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA