MANASE NA EFURAYIMU, IMIGISHA EBYIRI

Mbere y’uko inzara itera muri Egiputa, Yosefu yabyaranye abahungu babiri na Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni.

« Yosefu yita imfura ye Manase ati “Ni uko Imana yanyibagije umuruho wanjye wose w’inzu ya data yose.” Uwa kabiri amwita Efurayimu ati “Ni uko Imana yanyororokereje mu gihugu nabonyemo umubabaro.” »(Itangiriro 41:51-52)

Manase na Efurayimu ni amazina abiri y’igiheburayo asobanura imigisha ibiri y’ingenzi mu buzima bwa buri muntu.
Manase mu giheburayo מנשה, Menasheh, bisobanura « Imana yanteye kwibagirwa akababaro kanjye kose ».
Mw’ijuru, hariho imigisha ishobora gutuma twibagirwa intimba zose zashize.
Yosefu yari amaze kubona umugisha watumye yibagirwa cyangwa arenga ububabare bwose abavandimwe be bamuteye, ibyamubayeho kwa Potifari no gufungwa kwe kukarengane.
Efurayimu mu giheburayo אפרים, bisobanura « Nzera imbuto. »
Ku izina rya Efurayimu, Yozefu yavuze ko azororokerwa, akera imbuto kandi agahumurizwa muri iki gihugu yaboneyemo imibabaro.
Nkako, umuryango wa Efurayimu wageze ku gisekuru cya gatatu mbere y’urupfu rwa Yozefu (Itangiriro 50:23). Shuthela, Bekeri na Tahani ni abahungu batatu ba Efurayimu bavukiye mu Misiri.
Uburumbuke (kwororokerwa) rero n’umugisha uturuka ku Mana uduhumuriza ukaduha umunezero hagati y’abadusuzugura cyangwa batubabaza.
Natwe turakeneye iyo migisha ituma twibagirwa akababaro kacu kose kandi ikadushoboza kwera imbuto no kuzamurwa hagati y’abatwanga kandi badusuzugura.
Imana iduhe Manase na Efurayimu yacu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udusukeho imigisha nk’uko wayihaye umugaragu wawe Yosefu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *