MPA IMBARAGA N’UBUTWARI

«Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose. » Yosuwa abwira abantu yuko bazambuka Yorodani» (Yozuwa 1:9)

Imana yaraduhaye imbaraga n’intwaro zo mu mwuka ngo dutsinde ibibi (Abefeso 6:11). Ariko kugira intwaro ntibihagije — dukeneye ubutwari n’imbaraga kugira ngo tuzikoreshe.
Umusirikare ufite intwaro ariko adafite ubutwari, aba yatsinzwe mbere yo kurwana.
N’uko umukristo ufite Ijambo ry’Imana ariko nta mbaraga zo mu mutima, ntashobora guhagarara mu bigeragezo.

Na Mose, wari wuzuye amavuta y’Imana, yaravuze ati:
«Sinabasha guheka ubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore.» (Kubara 11:14)
Imana yaramuhaye imbaraga kandi nawe akomeza Yozuwa, wari agiye kumusimbura, amubwira ati:
«Komera ushikame, kuko uzajyana n’aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza ko azabaha, nawe uzakibahesha ho gakondo.» (Gutegeka 31:7) N’abakomeye bakeneye ubutwari buva ku Mana.

Dawidi na we yigeze kugira ubwoba, ariko Bibiliya igira iti:
«Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye.» (1 Samweli 30:6)

Ubutwari nyakuri ntibuva mu mubiri, buva mu mubano n’Imana. Iyo twumva ducitse intege nk’uko byagendekeye Eliya mu butayu, Imana ntitureka, ahubwo iradukomeza (1 Abami 19:7).
Ni yo mpamvu umuhanuzi avuga ati:
«Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga.» (Yesaya 40:29

Isengesho ryacu rya buri munsi rikwiye kuba iri:
«Mwami, mpa imbaraga n’ubutwari.»

Si isengesho ry’ubugwari, ahubwo ni iry’ukwizera — kuko Imana yonyine ishobora guhindura ubwoba bukaba imbaraga, n’ukwiheba kukaba intsinzi.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
Umutangabuhamya w’ubuntu bugarura ubugingo.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *