MUGUNDIRE IBYIZA

Ijambo ry’Imana ridusaba kugerageza ibyo tumva n’ibyo tubona byose, kugira tugundire ibyiza gusa.

« Mugerageze byose mugundire ibyiza, mwirinde igisa n’ikibi cyose. »(1 Abatesalonike 5: 21-22)

Tumva byinshi bibi na byiza, kandi n’ibyo tubona ni byinshi, harimo ibibi, hakabamo n’ibyiza.
Ariko mur’ibyo byose, tugomba guhitamo ibyiza gusa bikaba aribyo tugundira.
Kugundira ibyiza niko kwirinda igisa n’ikibi cyose, mu buryo ubwo aribwo bwose, kubera ko ikibi kidusenya mu mutwe no mu mutima kandi kigasenya n’umubano wacu n’abandi.

ISENGESHO:
Uwiteka Nyagasani Mana yacu, duhe ubwenge bwo kugerageza ibintu byose no kugundira ibyiza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenga. Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *